Daniyeli 11 [B]: KUZAMUKA K'UMUGABO W'INSUZUGURWA NO GUKOMEREKA URUGUMA RWICA

2 years ago

Uyu mugabane wa kabiri [11:21-35] wadusobanuriye ibyerekeye kuzamuka k'Umuntu w'insuzugurwa n’uko yigaruriye ubutware bw’isi, iby’Intambara z’Abanyamusaraba zavuzwe ku murongo wa 25, zakurikiwe no gukomereka uruguma rwica ku murongo wa 26, ariko yongera kwiyubaka mu buryo bw’igitangaza mu mirongo 28-30. Nyuma tubona agirana ibiganiro n’abaporotesitanti bayobye ku murongo wa 30, bigomba gukurikirwa no gushyirwaho kw’ikizira cy’umurimbuzi ku murongo wa 31, kizakurikirwa n’ibihe by’akaga bivugwa mu mirongo 32-35, aho abigisha “bazi Imana yabo” bazamamaza ubutumwa bwiza batitaye ku magara yabo azaba ari mu kaga; kizaba ari igihe cyo kuvuga kw’ “ijwi rirenga” ryo mu Byahishuwe 18.

Loading comments...