Daniyeli | MBESE TUGEZE HEHE KU ISAHA YA GIHANUZI | IBIRIHO MU MUCYO W'UBUHANUZI BWA DANIYELI
Ndagushimira uko nakomeje kubana nawe muri iyi seminar ku buhanuzi bwa Daniyeli.
Hari ubutumwa bw'umwihariko umfitiye wanyandikira kuri herick261@gmail.com, Cyangwa kuri Tel: +250 786 873 047 (iri kuri Whatsapp na Telegram)
Daniyeli 12 [B]: IBINDI BIHE BYA GIHANUZI BIVUGWA MURI DANIYELI _ IMINSI 1260 ⏱ 1290 ⏱& 1335
Mu mirongo isooza y'igice cya 12 cya Daniyeli, Mikayeli, wa wundi waje yambaye umwenda w’igitare, yatanze ubusobanuro bwagutse bwerekeye indunduro y’igihe cy’imperuka, maze agaragaza ibihe bitatu bya gihanuzi : “igihe n’ibihe n’igice cy’igihe” ku murongo wa 7, iminsi 1290 ndetse n’iminsi 1335 ivugwa ku murongo wa 11 n’uwa 12. Mu gihe cy’iminsi 1260 yo ku murongo wa 7, abantu b’Imana bazacogozwa bikomeye n’uwahoze ari “umuntu w’insuzugurwa.” Iminsi 1290 izatangirana no gushyirwaho kw’ikizira cy’umurimbuzi. Noneho Yesu aravuga ati: “umunezero urindiriye abazategereza kugeza ku minsi 1335.” Iki kigomba kuba ari cyo gihe nyacyo cyavuzwe na Gaburiyeli ku murongo wa 1 “ubwo abantu b’Imana banditswe mu gitabo bazarokoka.
1
view
Daniyeli 12 [A]: IGIHE MIKAYELI AZAHAGURUKA || KURANGIRA KW'IMBABAZI NO KUGARUKA KWA YESU
Imirongo ine ya mbere y’iki gice itanga umusozo w’inkuru ndende Gaburiyeli yabariye Daniyeli itangirana n’igice cya 11. Ni umusozo utumenyesha ko ku iherezo ry’iyi ntambara, abantu b’Imana bazahura n’umubabaro utigeze kubaho , nyamara uzakurikirwa no kurabagirana kw’iteka ryose, icyiza gitsinze ikibi, ubugingo bunesheje urupfu, kandi umunezero utsembyeho umubabaro bidasubirwaho.
Daniyeli 11 [D]: INKURU ZITURUTSE I BURASIRAZUBA || INKURU ZUBITSE IBIHUGU
“Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n'ikasikazi zizamuhagarika
umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe.” Daniyeli 11:44
Ubu ni bwo butumwa bwo gusarura isi; bushyira ku karubanda ibyaha bya Babuloni. Ni ubutumwa buzateza inyegenyega n'akarengane
2
views
Daniyeli 11 [C]: INTAMBARA Z'UMWAMI W'IKUSI N'UW'IKASIKAZI || IBIRI KUBERA MU MUGOROBA W'ISI
Uyu mugabane turangije [11:36-45] wibanze ku mwihariko w’imikorere n’imyumvire y’umuntu w’insuzugurwa, ndetse n’urugero rwo kuganza kwe afite ubu n’uburyo azarusho kukugira mu gihe kituri imbere, ko azategekesha iyi si yose ubutunzi bwe, bihuye n’ibyo dusoma mu Byahishuwe 13:17 byerekeye ubukungu mu gihe kiri imbere. Ariko azagira abamurwanya ari bo mwami w’ikusi wamuteye kurakara cyane nk’uko bivugwa biruseho mu Byahishuwe 9. Gaburiyeli yongeye kwerekana kurangurura ijwi rirenga n'akarengane kazagera ku bwoko bw'Imana,’ kandi iherezo ry’uyu mwami rizaba rigeze.
1
view
Daniyeli 11 [B]: KUZAMUKA K'UMUGABO W'INSUZUGURWA NO GUKOMEREKA URUGUMA RWICA
Uyu mugabane wa kabiri [11:21-35] wadusobanuriye ibyerekeye kuzamuka k'Umuntu w'insuzugurwa n’uko yigaruriye ubutware bw’isi, iby’Intambara z’Abanyamusaraba zavuzwe ku murongo wa 25, zakurikiwe no gukomereka uruguma rwica ku murongo wa 26, ariko yongera kwiyubaka mu buryo bw’igitangaza mu mirongo 28-30. Nyuma tubona agirana ibiganiro n’abaporotesitanti bayobye ku murongo wa 30, bigomba gukurikirwa no gushyirwaho kw’ikizira cy’umurimbuzi ku murongo wa 31, kizakurikirwa n’ibihe by’akaga bivugwa mu mirongo 32-35, aho abigisha “bazi Imana yabo” bazamamaza ubutumwa bwiza batitaye ku magara yabo azaba ari mu kaga; kizaba ari igihe cyo kuvuga kw’ “ijwi rirenga” ryo mu Byahishuwe 18.
Daniyeli 11 [A]: UGUSIMBURANA KW'INGOMA ZAYOBOYE ISI
Imirongo 20 ibanza y'igice cya 11, ivuga amateka yaranze iyi si mu myaka igera kuri 564 yose, uhereye muri 550 MK kugeza muri 14 NK, igihe cyahuranya ingoma z’abami bane bakomeye bategetse u Buperesi, bakurikiwe n’u Bugiriki, maze na yo igakurikirwa na Roma Mpagani, bihura neza n’ibyo twabonye byerekeye igishushanyo cyo muri Daniyeli 2, inyamaswa enye zo muri Daniyeli 7 ndetse n’iby’imfizi y’intama n’isekurume y’ihene zo muri Daniyeli 8, ariko noneho mu buryo burushijeho kwaguka (detailed).
Daniyeli 10: HARI MALAYIKA UKURINDA MU NZIRA Z'IMPATANWA UNYURAMO
“Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?” Abaheburayo 1:14
Burya, “buri mwigishwa wa Kristo wese yagenewe malayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, bakingira abakiranutsi imbaraga z’umubi. Ibyo na Satani yari abizi ni cyo cyatumye avuga ati: “mbese Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? (Yobu 1:9,10) Uburyo Imana irinda abantu bayo, byavuzwe n’umunyazaburi muri aya magambo “Malayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” Umukiza yavuze iby’abamwizera ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamalayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru” (Matayo 18:10). Abamalayika batumwe gukorera abana b’Imana, bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose.”
Ibyo ni ubwishingizi kuri twe, niba twemera kuguma mu ruhande rw'Imana!
1
view
Daniyeli 9 [C]: UBUHANUZI BWA BIBILIYA BWEREKEYE IGIHE | KRISTO ARI HAFI GUSOHOKA MU BUTURO
Ndakwingingira kumva iki cyigisho mu bburyo bw'umwihariko [kugeza kumusozo].
Ni uguhishurwa kw'icyo Kristo ari gukora uyu munsi, ari cyo ISUZUMARUBANZA, kandi ni vuba, urubanza rukarangira, akaza gusoma imyanzuro y'urubanza. Mbese aje none wasanga waramaze guhongererwa ibyaha byawe n'amaraso yameneye i Kaluvari?
Daniyeli 9[B]: IGIHE CYA GIHANUZI CYAHARIWE ISHYANGA RY'ABAYUDA
Ibyumweru mirongo irindwi [bihwanye n'iminsi 490 ya gihanuzi] bitegekewe ubwoko bw'Abayuda; nk'umugabane w'iminsi 2300 tubona muri #Daniyeli 8.
Mu gihe, tutamenye intangiriro y'iminsi 2,300, ubu noneho tumenya ko itangira kubarwa duhereye muri 457 MK, ubwo umwami w'Ubuperesi Aritazerusi yatangaga ubwigenge ku Buyuda.
Duhishurirwa ubuhanuzi bwerekeye igihe nyacyo cy'ukuza kwa Yesu kwa mbere n'umurimo wari umuzanye
Daniyeli 9[A]: IGIHE ITORERO RYAWE RIRI MU KAGA KO GUSUBIRA INYUMA
Daniyeli 9, dusangamo Isengesho rirerire kurusha ayandi muri DANIYELI, iryo yasenze asabira itorero rye. Isengesho rya Daniyeli ni urugero rw’inyifato tugomba kugira igihe Itorero riri mu bihe bikomeye. Icyo Daniyeli yakoze ni cyo abana b'Imana bahamagarirwa gukora 'Igihe Itorero riri mu kaga ko gusubira inyuma.'
1
view
Daniyeli 8: UKURI KW'IMANA GUSIRIBANGWA
Iki gice cya munani cyo muri Daniyeli kivuga iby'Imfizi y’intama [igereranya igituza n’amaboko by’ifeza mu gice cya 2 ndetse n’idubu mu gice cya 7], n'Isekurume y’ihene [igereranya inda n’ibibero by’umuringa mu gice cya kabiri ndetse n’ingwe yo mu gice cya 7].
Tumenya ibijyanye n’agahembe gato gakunze kugibwaho impaka n’abiga ubuhanuzi, kandi hatanzwe impamvu zemeza ko aka “gahembe gato” gashushanya Roma nkristo, aho gufataniriza hamwe Roma mpagani na Roma Nkristo.
Iki gice kirangiye kiduhejeje mu rungabangabo ku ngingo ikomeye cyane yerekeye iminsi 2300, ari na yo ngingo imwe rukumbi yasigaye idasobanuwe na malayika Gaburiyeli. Iyi ngingo yari isigaye ni yo nsanganyamatsiko y’ibanze tubona mu gice gikurikiraho cya cyenda.
7
views
Daniyeli 7 [C]: IDINI YA ISILAMU N'AGAHEMBE GATO
Benshi bahuza imiterere n'imyitwarire y'ihembe rito n'Idini ya isilamu. Mbese hari ihuriro bifitanye? Iki Cyigisho kirasesengungura icyo kibazo
Daniyeli 7 [B]: KUZAMUKA KW'AGAHEMBE GATO NO GUSIRIBANGA IBY'IMANA
Mbese ihembe rito rivugwa muri Daniyeli 7 ni irihe? Iki cyigisho kirasuzuma ingingo z'ingenzi Bibiliya yatanze zerekeye ihembe rito, ari zo: ukuzamuka kwaryo, igihe n’ibihe n’igice cy’igihe ryagombaga kumara, ndetse n'ibikorwa byaryo byo guhindura ibihe n’amategeko no kuvuga ibyo kugomera isumbabyose.
Daniyeli 7[A]: UGUSIMBURANA K'UBWAMI BWIGARURIYE ISI
Kimwe n’igice cya kabiri, iki gice cya karindwi kiduha ishusho irushijeho kwaguka y’ahazaza h’iyi si nk’uko iboneka mu mateka uhereye mu gihe cy’umwanditsi kugeza ku iherezo ry’isi. Ibi bivugwa mu mvugo shusho y’inyamaswa enye zidasangiye ubwoko zaje ziturutse mu Nyanja. Ku nyamaswa ya kane tubwirwa ibyerekeye ihembe rito ryameze hanyuma ryakoze ibikomeye byo gusuzugura Imana no kurenganya abera. Iki gice kinavuga ibyerekeye urubanza kagenzuzi rwaje hanyuma yo gukora kw’ihembe rito, kandi gisoza habonetse intsinzi y’abera b’Isumbabyose bahawe ubwami.
12
views
Umugabane w'amateka w'igitabo cya Daniyeli: IBYAHOZEHO NI BYO BIZONGERA KUBAHO.
“Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru.” Umubwiriza 1:9
Daniyeli 6[B]: Bidatinze tugiye kurenganywa tuzira kuramya Imana Umuremyi
“Ntibigitinze ngo ikigeragezo kigere ku muntu wese. Tuzahatirwa kubahiriza isabato y’ikinyoma. Intambara izaba iri hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’abantu. Abantu bagiye biyegurira ni ruto ni ruto iby’isi isaba kandi bagakurikiza imigenzo y’isi, aho kwemera gusuzugurwa no gutukwa, icyo gihe bazayoboka imbaraga ibakangisha gufungwa ndetse no kwicwa. Icyo gihe izahabu izatandukanwa n’inkamba. Ukubaha Imana k’ukuri kuzatandukanwa rwose no kwishushanya cyangwa ishusho yako igaragara inyuma gusa. Icyo gihe inyenyeri nyinshi twagiye twishimira kurabagirana kwazo zizasohoka zijye mu mwijima. Abantu bagiye bahabwa inshingano bakarimbishwa imirimbo y’Ubuturo Bwera nyamara batambaye gukiranuka kwa Kristo, icyo gihe bazagaragara bakozwe n’isoni z’ubwambure bwabo. ” Abahanuzi n’Abami, P.98:2
Daniyeli 6 [A]: KWEMERA GUPFA UZIRA KUBANA N'IMANA
Daniyeli mu rwobo rw'intare.
BITANDUKANYE NA Belushazari dusoje mu gice cya 5, “imico ya Daniyeli yagaragarijwe abatuye isi nk’urugero rufatika rw’icyo ubuntu bw’Imana bushobora gukora ku mitima y’abantu bangijwe na kamere bagaheneberezwa n’icyaha.” Sanctified Life, P.21
Daniyeli 5 [B]: BABULONI YA KERA NA BABULONI YO MU GIHE GIHERUKA
“Arangurura ijwi rirenga ati ‘Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. 3Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bw’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.’ 4Numva irindi jwi rivuga mu ijuru riti ‘Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.’” (Ibyahishuwe 18:2-4)
1
view
Daniyeli 5 [A]: IHEREZO RYA BABULONI
Daniyeli igice cya gatanu, ni inkuru y'umwami ubazwa ibyo yakoze, kandi ni ishusho yo kubazwa ibyo wakoze ku iherezo ry'ibihe. Iyi nkuru, IHISHURA IMICO TWARI DUKWIRIYE KWIRINDA IGIHE TUBONA UBUHANUZI BURIMO GUSOHORA.
Daniyeli 4: Imbabazi z’Imana ku bantu bose: Mbese abakomeye na bo babasha gukizwa?
Ni Yesu uvuga ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.” Luka 12:15.
Icyakora burya koko: “igihe cyo kugubwa neza kiba cyihishemo akaga ... Ntabwo gutwara igikombe kirimo ubusa ari byo bidukomerera; ahubwo igikombe gisendereye ni cyo kigomba gutwaranwa ubwitonzi. Umubabaro n’ingorane bishobora gutera agahinda, ariko kugubwa neza ni ko guteza akaga gakomeye mu mibereho y’iby’umwuka” Abahanuzi n’Abami, P.32.
Inkuru y’umwami Nebukadinezera ivugwa muri iki gice cya kane cya Daniyeli, iduhishurira uko Ubuntu bw’Imana bwihanganira umunyabyaha utinda kwemera irarika agezwa umunsi ku wundi. Iyo byanze mu mahoro, hari ubwo biba ngombwa ko Imana yemera ko amakuba atugeraho.
1
view
Daniyeli 3[B]: Amarenga ku byerekeye ikimenyetso cy’inyamaswa
Daniyeli 3 ni icyitegererezo cy’ibyerekeye ikimenyetso cy’inyamaswa dusoma mu Byahishuwe 13:11-18. Ni inkuru itanga inyifato ikwiriye ku mibereho ya gikristo igihe tuzaba twugarijwe n’iteka ryo gupfa ryashyizweho n’inyamaswa yo mu Byahishuwe 13.
Ikizaba ku mperuka y’ibihe ni ibibi bibiri by’impanga ari byo KURAMYA KW’AGAHATO kandi KURAMYA KW’IKINYOMA.
1
view
Daniyeli 3 [A]: Kugeragereshwa kuramya ikindi kitari Imana
Cya kimenyetso cyakozwe n’Ijuru kugira ngo kigaragarize intekerezo z’abantu ibintu by’ingenzi byagombaga kubaho mu gihe kiri imbere [Igishushanyo Nebukadinezari yarose muri Daniyeli 2], cyaje gukoreshwa mu buryo bwo kwimika inarijye no guhakana iby’Imana yavuze, kandi kwanga kuyoboka byahanishwaga gupfa.
Vuba bidatinze abana b’Imana bagiye kugaragaza ko ari Yo baramya yonyine, kandi ko nta kintu na kimwe gifite agaciro, ndetse n’ubuzima ubwabwo, gishobora kubashora na gato mu kuramya kutari uk’ukuri; kandi nk’uko byagenze mu gihe cya Shadarake, Meshake na Abedenego, ni ko no mu gihe giheruka cy’amateka y’isi Uwiteka azagira icyo akorera bikomeye abahagararira ukuri bashikamye.
Daniyeli 2[B]: Amakuru yerekeye ahazaza h’iyi si
Binyuze mu byahishuriwe Nebukadinezari mu nzozi n’ubusobanuro bwazo Daniyeli yatanze, Imana yahishuriye muri aba bagabo amateka y’isi uko azakurikirana, kandi ibyiringiro by’inyokomuntu bishingiye yuko ku iherezo ry’ubwami bukomeje kuvusha amaraso buzaba ku isi, “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami” ari bwo bwami bwa Mesiya Umutware butazahanguka by’iteka ryose.
5
views
DANIYELI 2 [A]: Isengesho no gusobanukirwa ubuhanuzi
Daniyeli igice cya 1 hatangirira ku nsanganyamatsiko yo KWIRINDA n’isano iri hagati yo kwirinda no guhishurirwa mu bya Mwuka, mu gihe igice cya 2 kirimo insanganyamatsiko y’ISENGESHO n’isano iri hagati y’isengesho no guhishurirwa mu bya Mwuka.
Igitabo cya Daniyeli gishaka ko umuntu wese uko yakabaye aba ahagaze mu mwanya umubashisha guhabwa ihishurwa rya Mwuka. ISENGESHO NI ICYANGOMBWA KIGOMBA KUBANZA KUBONEKA KUGIRA NGO GUSOBANUKIRWA UBUHANUZI MU BURYO BWA MWUKA KUBONE GUKURIKIRAHO
1
view