Daniyeli 12 [B]: IBINDI BIHE BYA GIHANUZI BIVUGWA MURI DANIYELI _ IMINSI 1260 ⏱ 1290 ⏱& 1335

2 years ago
1

Mu mirongo isooza y'igice cya 12 cya Daniyeli, Mikayeli, wa wundi waje yambaye umwenda w’igitare, yatanze ubusobanuro bwagutse bwerekeye indunduro y’igihe cy’imperuka, maze agaragaza ibihe bitatu bya gihanuzi : “igihe n’ibihe n’igice cy’igihe” ku murongo wa 7, iminsi 1290 ndetse n’iminsi 1335 ivugwa ku murongo wa 11 n’uwa 12. Mu gihe cy’iminsi 1260 yo ku murongo wa 7, abantu b’Imana bazacogozwa bikomeye n’uwahoze ari “umuntu w’insuzugurwa.” Iminsi 1290 izatangirana no gushyirwaho kw’ikizira cy’umurimbuzi. Noneho Yesu aravuga ati: “umunezero urindiriye abazategereza kugeza ku minsi 1335.” Iki kigomba kuba ari cyo gihe nyacyo cyavuzwe na Gaburiyeli ku murongo wa 1 “ubwo abantu b’Imana banditswe mu gitabo bazarokoka.

Loading comments...