Hirya y' Ibiboneshwa Amaso — Pastor Stephen Bohr

3 months ago
12

Mu Burezi, p. 173 (English), Elina White agira ati: “Mu nyandiko zivuga ku mateka ya muntu, gukura kw’ amahanga, gukomera no kugwa k’ ubwami, bisa n’ ibishingira ku bushake n’ ubuhanga buhanitse bw’ umuntu. Uko ibintu bibaho bisa n’ ibigenwa ahanini n’ imbaraga z’ umuntu, amahari ye, cyangwa se icyifuzo cye gihutiyeho.” Wumvise ko hano avuze ko “Mu nyandiko zivuga ku mateka ya muntu, gukura kw’ amahanga, gukomera no kugwa k’ ubwami, bisa n’ ibishingira ku bushake n’ ubuhanga buhanitse bw’ umuntu. Uko ibintu bibaho bisa n’ ibigenwa ahanini n’ imbaraga z’ umuntu, amahari ye, cyangwa se icyifuzo cye gihutiyeho”. Hanyuma agahita agira ati: “Gusa mu ijambo ry’ Imana ho umwenda ukingiriza wegezwayo maze.”

Mu yandi magambo, hari amateka aba arimo kwiyandika inyuma y’ uwo mwenda ukingiriza. Ni ko kugira ati: “umwenda ukingiriza wegezwayo maze hirya, hejuru ndetse no mu kwakurana gushingiye ku ihangana [play and counterplay] kw’ iby’ abantu bashishikariye, ububasha bwabo ndetse n’ ibyiyumvo byabo bikomeye—tukahabona ibikoresho bya Nyirimpuhwe birimo bisohoza inama z’ ubushake bwe bucece kandi mu kwihangana.” Ese ntubyiboneye ko inyuma y’ umwenda ukingiriza hari amateka aba arimo yiyandika? Kandi ayo mateka aba arimo yiyandika hirya y’ umwenda ukingiriza, ni yo ntambara ikomeye ihanganishije Kristo na Satani. Kurikira kino kibwiriza, maze urusheho gusobanukirwa.

Videwo y' umwimerere (Source Video credit): https://youtu.be/MdSA3ZapQLA

Inyandiko yagendeweho n' umusemuzi: https://www.mediafire.com/file/omduq3nhp7jraz1/Hirya_y%2527_Ibiboneshwa_Amaso.pdf/file

Ibindi byigisho: https://www.mediafire.com/folder/7kg9052yswdt0/Ibyigisho

Ububiko bw' amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga: https://www.mediafire.com/folder/1l0auzw8mnkc7/Ububiko+bw'+Amafoto

Aho mwadusanga:
1. Telephone:
(a). Nkuranga Daniel (Speaker & President @ IRIM): +250787769297
(b). Igeno Yves (Associate Speaker @ IRIM): +250787168724
(c). HAKUNDIMANA Jean de la paix (Associate Speaker @ IRIM): +250786777195

2. Facebook:
(a). Page: https://www.facebook.com/IjwiRirengaInternationalMinistries
(b). Group: https://www.facebook.com/groups/612129843906573

3. Youtube: https://www.youtube.com/@IjwiRirenga
4. Email: sdatruthtrustees@gmail.com

Loading comments...