Leta igiye kugaburira Abanyeshuri inyama z’ingurube/Menya indwara zikomeye ziterwa no kurya ingurube

2 years ago
6

Rwanda: Leta igiye kugaburira Abanyeshuri inyama z’ingurube - Menya indwara zikomeye ziterwa no kurya indyoheshabirayi.

U Rwanda rurateganya kugaburira abanyeshuri inyama z’ingurube hagamijwe kurwanya imirire mibi muri gahunda ya Leta iriho yo kubagaburira ku mashuri abanza, nk’uko abategetsi babivuga.

Mu nama y’aborozi b’ingurube mu Rwanda yabaye kuwa gatanu, byatangajwe ko amashuri agiye kuba irindi soko rigari ry’inyama z’ingurube.

Iruhande rw’iyo nama, Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye abanyamakuru ko ingurube ari kimwe mu byakwifashishwa mu kurwanya igwingira ry’abana bato.

Yagize ati: “Inyama y’ingurube ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje… turateganya ko [iryo funguro] ryatangira gukoreshwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugaburira abana ku mashuri…Turakangurira ibigo by’amashuri kujya muri gahunda yo korora iryo tungo.”

Ntihatangajwe igihe nyacyo iyo gahunda izatangirira.

Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda busa n’ubudashobora guhaza iri soko rishya, mu byaro - ahakorerwa cyane ubworozi - ibarura rusange riheruka ryerekana ko ingo 19% arizo zoroye ingurube, ugereranyije na 36% zoroye inka, na 24% zoroye ihene.

Ibigo byose ntibizasabwa korora cyangwa kugaburira abanyeshuri 'indyoheshabirayi'

Irambuye: https://itabaza.org/leta-igiye-kugaburira-abanyeshuri-inyama-zingurube/
_____
Click the following links to Subscribe to our Channels:

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/@ITABAZA
https://itabaza.org/

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaRw
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

© 2023 ITABAZA. All Rights Reserved.

ITABAZA is not responsible for the content of external sites.

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...