Premium Only Content

Polisi yavuze ku rupfu rwa Ntwali John Williams/Urwibutso rukomeye asigiye Itorero ry'Abadiventisiti
Ntwali John Williams umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda wari ubimazemo igihe yapfuye.
Umuvandimwe we Masabo yabwiye BBC ko Polisi yamubwiye ko kuwa kabiri Ntwali yari kuri moto ikagongwa n’imodoka maze agapfa.
Senior Superintendent of Police René Irere, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, yabwiye The New Times ko impanuka yishe Ntwali yabaye "kuwa gatatu 02-50 z'igicuku" mu karere ka Kicukiro.
Ntwali yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, kugeza n’aho ashinga ibye bikorera kuri Murandasi.
Yari Umwanditsi Mukuru w’Igitangazamakaru ‘The Chronicles’ akanatambutsa inkuru ku muyoboro we wa YouTube witwa Pax TV na Ireme News.
Bamwe mu banyamakuru n’ab’umuryango we wa hafi bavuze ko bashenguwe n’inkuru itunguranye y’urupfu rwe.
Ntwali yari Umwizera w’Itorero ry’Abadiventisiti w’Umunsi wa Karindwi ubarizwa muri Kigali English Church.
Yavutse mu mwaka 1980, amashuri abanza akaba yarayize ku Gasunzu.
Amashuri yisumbuye yayize muri Collège Adventiste de Gitwe guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu 1998. Mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yize uburezi (Normal Primaire).
Nubwo yize uburezi, akazi yakoze cyane akanamenyekana cyane guhera mu myaka ya 2000 ni umwuga w’itangazamakuru yakoraga kugeza apfuye.
Kaminuza yayize muri ‘Université Adventiste d’Afrique Centrale’ guhera mu 2001 kugeza mu 2005, aho na ho yakomeje kuminuza mu burezi.
Yabaye Umutoza, Umucuranzi n’Umwanditsi w’indirimbo z’amakorari atandukanye yo mu Itorero ry’Abadiventisiti haba aho yize n’aho yigishije.
Ni umwe mu bagize uruhare mu isemurwa ry’Indirimbo y’Abarondabukanda (Pathfinders), yitwa ‘Turi Abavumbuzi b’Intwari’ nk’uko yabyemereye @ITABAZA.
Ntwali John Williams asize umugore n’umwana umwe.
Umuhango wo kumuherekeza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2022 I Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
____
Click the following links to Subscribe to our Channels:
ITABAZA TV: https://www.youtube.com/@ITABAZA
https://itabaza.org/​
Contact us:
Email: Info@itabaza.org
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/​
https://www.facebook.com/ItabazaTV/​
Twitter: https://twitter.com/ItabazaRw
https://twitter.com/ItabazaTV​
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/​
© 2023 ITABAZA. All Rights Reserved.
Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws.
ITABAZA is not responsible for the content of external sites.
#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda
-
2:25:11
TheSaltyCracker
3 hours agoTrump Is Not Dead ReEEeStream 8-31-25
49.2K82 -
LIVE
THOUGHTCAST With Jeff D.
1 hour agoLabor Day Weekend FORTNITE With THOUGHTCAST Jeff & the squad
67 watching -
3:44:05
Rallied
4 hours ago $2.24 earnedSolo Challenges All Day
26.5K1 -
LIVE
iCheapshot
4 hours agoCall of Duty: Black Ops Campaign
36 watching -
4:39:16
Meisters of Madness
5 hours agoMadness in a Pod
6891 -
1:25:44
HELMETFIRE
2 hours ago🟢GAMING WITH FIRE EP9🟢
587 -
1:24:08
Jean-Claude@BeyondMystic
13 hours ago🌀 THE WACKY WOO SHOW 3I ATLAS ALIEN INVASION with DICK ALLGIRE & JC - AUG 31 , 20254
34.9K52 -
2:26:21
vivafrei
12 hours agoEp. 279: Patel's GF Sues for Defamation! Rogue Judges vs. Trump! Raja Jackson, Kick Stream & MORE!
134K74 -
18:52
Colion Noir
9 hours agoCourt Rules You Don't Need AR-15s For Self Defense, Mayor's Message If You Love Kids Ban AR-15s
25.9K65 -
1:56:25
Nerdrotic
5 hours ago $7.60 earnedThe Mysteries of Mars and the Moon with Mike Bara | Forbidden Frontier #114
28.3K7