UMWIJIMA W'ICURABURINDI MU BAYOBOZI B'ABADIVANTISTE B'UMUNSI WA KARINDWI -WALTER

1 year ago
5

Niba harigeze kubaho igihe gutekereza byimbitse byari bikwiriye buri wese mu bubaha Imana, icyo
gihe ni iki, ari na cyo gihe kwera kwa buri wese ku giti cye ari ingenzi. Hakagombye kwibazwa ngo “Ndi igiki?
Inshingano yanjye n’umurimo wanjye ni ibihe muri iki gihe kidasanzwe? Mbese ndi gukorana na nde : ni Kristo ?
Cyangwa ni Umwanzi?” Buri mutima niwicishe bugufi imbere y’Imana, kuko iki gihe tugezemo ari igihe cy’umunsi
ukomeye w’ihongerero. Kandi ni na bwo ibya benshi biri gusuzumirwa imbere y’Imana, kuko basigaje agahe gato
ko kuguma mu mva zabo. Aho ubwishingizi bwanyu nyakuri bushingiye, si ukwizera mugaragara ko mufite, ahubwo
ni ku miterere y’ibyo mukunda. Mbese aho urusengero rwo mu mutima rwejejweho imyanda yarwo? Mbese ibyaha
byanjye byaratuwe kandi naba narabyihannye imbere y’Imana kugira ngo bihanagurwe? Mbese aho naba nicira
urunkwiriye? Mbese naba niteguye kwitambaho igitambo icyo ari cyo cyose ndetse n’ibitambo byose ku bwo
kumenya neza Yesu Kristo? Mbese aho buri gihe niyumvisha ko ntari uwanjye bwite, ahubwo ko ndi umutungo
w’Umwami, ko umurimo nkora ari uw’Imana nkaba ndi uwayo wese? –Ms 87 (1886).

Loading comments...