INKUBIRI YO GUSHYIRAHO ITEGEKO RY'ICYUMWERU IGEZE KU MUSOZO

2 years ago
78

Akaga kerekeranye no kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru kari
hafi kuza…
Uruhande rw’abizihiza umunsi wa mbere ruragenda rwikomeza mu kwigamba
ibinyoma, kandi bizaba bisobanuye akarengane ku bantu baziyemeza kubahiriza
Isabato y’Uhoraho. Tugomba kuba aho dushobora kubahiriza itegeko ry’Isabato
uko ryakabaye ryose. Uhoraho aravuga ati, «Mu minsi itandatu ujye ukora, abe
ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato
y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho » (Kuva 20 :9,10).
Kandi tugomba gushishoza kugira ngo tutishyira aho kubahiriza Isabato
bizadukomerera twe n’abana bacu.

Loading comments...