Twasuye wa Mwana wakoze imodoka ikoresha amashanyarazi/Yagize icyo asaba Perezida Kagame

1 year ago
1

Dusabumugisha Gervais wiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, yakoze imodoka ishobora kugenda kilometero imwe n’igice, yifashishije batiri y’amashanyarazi.

Ni ubuhanga avuga ko akeneye guteza imbere, ku buryo yizera ko mu gihe kiri imbere hashobora kuzavamo umushinga ukomeye.

Ni igitekerezo yungutse ubwo yumvaga uburyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza gutumbagira, kandi ahandi bakora imodoka zikoresha amashanyarazi, yo ashobora kuboneka mu buryo bworoshye.

Iyi modoka yayikoze yifashishije imbaho, ibikarito, amapine y’igorofani na batiri isanzwe. Bitewe n’ingufu za batiri, iyi modoka igenda intera ya kilometero imwe n’igice gusa.

Kuri iyi ntera, iyi modoka itangira gushyuha cyane, akaba arimo gushaka uburyo yakongeramo buyifasha yihoza, bityo igakora intera yisumbuyeho.

Ni imodoka uyu munyeshuri wo mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’amashuri rwa Rubaya, yahaye ubushobozi bwo gutwara abantu batatu.

Avuga ko afite intego yo gukora imodoka nyinshi zitwarwa n’amashyarazi.
_____
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA​
https://itabaza.org/​

Ubutumwa bwiza kuri twese

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/​
https://www.facebook.com/ItabazaTV/​
Twitter: https://twitter.com/ItabazaRw
https://twitter.com/ItabazaTV​
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/​

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...