Maraya umurozikazi w'umusinzi.!by NYIRINKINDI M.Aimable

2 years ago
15

BYAHISHUWE 17
“1.Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za
nzabya ndwi arambwira ati ‘Ngwino nkwereke iteka maraya
ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. 2.Ni we Abami bo mu
isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo
busambanyi bwe.’ 3.Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona
umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka
Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. 4.Uwo mugore yari
yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari
arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita,
mu ntoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira
n’imyanda y’ubusambanyi bwe. 5.Mu ruhanga rwe afite izina
ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA
W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI. 6.Mbona
ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu.
Mubonye ndatangara cyane. 7.Marayika arambaza ati ni iki
kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore
n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
8.Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye
kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo
atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, bazatangara babonye iyo
nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.
9.Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo
misozi irindwi uwo mugore yicaraho. 10.Kandi ni yo bami barindwi:
abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba
akwiriye kumara igihe gito. 11.Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho,
iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi
barindwi kandi arajya kurimbuka.” Ibyahishuwe 17:1-11

Loading comments...