Nimusenga ntimukamere nk indyarya. NYIRINKINDI M.Aimable

2 years ago

Kristo yigishije abigishwa be gusenga
kugira ngo bashobore gutsinda Satani n’ingabo ze.

Ubu butumwa ni indobanure ku bayoboke ba Kristo
muri iki gihe cyegereje kugaruka kwe. Mu mugani Kristo
yaciye yabwiye abayoboke be ko "bakwiriye gusenga iteka

ntibarambirwe." Luka 18:1.
Uwiteka aheshwa icyubahiro n'indirimbo zo
guhimbaza n'iz'ishimwe. Arivugira ati "untambira ishimwe
wese, aba anyubahiriza." Zaburi 50:23. Abantu b'isi
basenga imana z'ibinyoma. Bakwiriye kuvanwa mu byo
gusenga kw'amafuti, bidakoreshejwe kuvuga nabi
ibigirwamana byabo, ahubwo bitewe no kwitegereza
ikirushaho kuba cyiza. Ubugiraneza bw'Imana bugomba
kumenyekanishwa. Imana yifuza ko tuyikorera dufite
imibereho mishya, tunezerewe kandi dushima. Imana
ishaka kubona tunejejwe n'uko amazina yacu yanditswe mu
gitabo cy'ubugingo cy'umwana w'intama. Ibyo byashoboka
turamutse tuyituye amaganya yacu yose kuko itwitaho.
Imana idutegeka kunezerwa, kuko gukiranuka kwa Kristo
ari ikanzu yera y'intungane ziringira ko Umukiza azagaruka
bidatinze.

Loading comments...