Mbese uritegu BY. HIRWA Christian

2 years ago
1

Abana bazamamaza ubutumwa
Abantu benshi, ndetse no mu batarize, kuri ubu baramamaza amagambo y’Uwiteka. Abana bari
gusunikwa n’Umwuka ngo bafate iya mbere kandi bamamaze ubutumwa bukomoka mu ijuru. Umwuka asukwa ku
bantu bose biteguye kwemera kuyoborwa n’amabwiriza ye, kandi mu kwanga ibihimbano by’umuntu, agahato
k’amategeko ye n’uburyo bwe bw’ubukobanyi, bazamamaza ukuri bafite imbaraga y’Umwuka. –EV 700 (1895) –Ev
624.

Igihe ubwenge mvajuru buzabona ko abagabo batacyerekana ukuri mu kwiyoroshya nk’uko Yesu
yabikoraga, abana bato bazasunikwa n’Umwuka w’Imana kandi bazafata iya mbere ngo babwirize ukuri kw’iki
gihe. –SW 66 (1895).

Loading comments...