2020 Yubile Yahariwe Isi Igihe Cy'Umuhanuzi Eliya.by DUSENGIMANA Emmanuel

2 years ago
14

Nta kintu kiriho cyaca intege cyangwa ngo cyongerere imbaraga amategeko ya Yehova. Ayo
mategeko aracyari uko yari ari. Uko yahoze iteka ryose n’ubu ni ko ari: arera, arakiranuka,
ni meza kandi muri yo arihagije. Ntabwo ashobora gukurwaho cyangwa ngo ahindurwe.
Kuyumvira cyangwa kuyasuzugura ni imvugo y’abantu.
Hagati y’amategeko y’abantu n’amategeko y’Uwiteka ni ho hazaturuka urugamba
rukomeye ruheruka rw’intambara hagati y’ukuri n’ikinyoma. Turi kwinjira muri uru
rugamba- ntabwo ari urugamba hagati y’amatorero ahanganye arwanira ikuzo, ahubwo ni
hagati y’imyizerere ya Bibiliya n’imyizerere ishingiye ku nkuru mpimbano n’imigenzo. Ubu
imbaraga zishyiriye hamwe kurwanya ukuri zirakora ubudacogora. Ijambo ry’Imana
twahawe ku kiguzi gikomey cyane cy’imibabaro no kumena amaraso, rihabwa agaciro gake.
Hariho abantu bake cyane bayemera nk’umuringo ngenderwaho w’ubuzima. Ubuhemu
buraganje ku rwego ruteye ubwoba. Ntibuganje mu isi gusa ahubwo no mu itorero. Abantu
benshi bageze aho bahakana inyigisho zikoze inkingi z’ukwizera kwa Gikristo. Ibihamya
bikomeye byerekeye irema nk’uko byagaragajwe n’abanditsi bahumekewe,

Loading comments...