Kurangira Kw'Imbabazi Kubatoranyijwe.by NYIRINKINDI M. Aimable

2 years ago
4

Gucirwa urubanza hakurikijwe umucyo wakiriwe
187. Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rizapimirwa ku minzani yo mu buturo bwera.
Rizacirwa urubanza hakurikijwe amahirwe n’inyungu ryabonye. Niba inararibonye yaryo y’iby’Umwuka itageze ku
rugero rw’ubuntu Kristo yarihaye atanze igiciro kitagira akagero, niba imigisha ryahawe itararihesheje imyiteguro
ikwiriye ngo risohoze umurimo ryashinzwe, ubwo noneho rizacirwaho iri teka ngo  « Wasanzwe udashyitse. »
Rizacirwa urubanza hakurikijwe umucyo ryahawe n’ibihe byiza ryahawe…
188. Imiburo yo gucyahwa kw’intangarugero bahawe yagaragariye mu gusenyuka kw’ibyumba10 byari
bifitiye umurimo akamaro mu buryo bw’umwihariko, iyo miburo iratubwira iti  « Ibuka aho wavuye ukagwa, wihane,
ukore imirimo nk’iya mbere. » (Ibyahishuwe 2 :5) …
189. Iri Torero kuri ubu ryamaze guhindanywa no kugwa kwaryo, niritihana ngo rihinduke, rizarya ku
mbuto ishaririye y’imirimo yaryo kugeza ubwo rizifata impungenge rikigaya. Igihe rizarwanya ibibi rigahitamo
ibyiza, igihe rizashakashaka Uwiteka rifite kwicisha bugufi risabwa kandi rikagera ku rugero rw’icyo
ryahamagariwe muri Kristo, rigahagarara ku ruhimbi rukomeye rw’ukuri kw’iteka ryose, maze ku bwo kwizera,
rikigarurira umugambi w’ibyo ryahamagariwe, ubwo ni bwo rizākira. Rizagaragara mu kwiyoroshya kwaryo no mu
kwera ryahawe n’Imana, nta masezerano na make rifitanye n’ab’isi, rikagaragaza ko ukuri kwaribatuye by’ukuri.
Ubwo ni bwo abizera baryo bazaba intore z’Imana nyakuri n’abayihagarariye. –8T 247-251 (21 Mata 1903) –T3,
299, 300, 303.

Loading comments...