MUBE MASO by. URIHO Samuel

2 years ago
1

Satani arakorana imbaraga ze zose z’ubuhendanjyi n’ubushukanyi kugira ngo ayobore abantu abakure ku butumwa bwa malayika wa gatatu bugomba kubwirizanywa imbaraga ikomeye. Satani nabona ko Imana iha ubwoko bwayo umugisha kandi ikabategurira kuvumbura ibinyoma bye, azakoresha imbaraga ze zikomeye kugira ngo ku ruhande rumwe azane ubwaka, naho ku rundi azane ubunyamihango bukonje, kugira ngo abashe gukoranya umusaruro w’abantu benshi. Ubu ni igihe cyacu cyo kuba maso ubutagoheka. Mube maso, mufunge inzira uko yaba ari nto kose Satani yacamo ngo abinjiremo. {Ubutumwa Bwatoranyijwe vol 2 p. 15.

Loading comments...