Umwana wo kurimbuka.

1 year ago
22

Ubwo iteka ryaciwe na Papa ryageraga kuri Luteri, yaravuze ati: “Iryo tegeko ndarihinyuye, kandi nzanarirwanya, kuko ritubahiriza Imana, ndetse ni ibinyoma. . . Kristo ubwe ni we ucirwaho iteka muri iryo tegeko... Nishimiye kugerwaho n'ibyo bibi nzira umurimo urusha indi yose kuba mwiza. Ndumva mfite umudendezo ukomeye mu mutima wanjye kuko noneho nzi ko Papa ari antikristo kandi ko intebe ye y'ubwami ari intebe ya Satani ubwe.”
Intumwa Pawulo yaburiye itorero kudategereza kugaruka kwa Kristo mu gihe cye. Yaravuze ati: “Kuko uwo munsi utazaza, kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa.”Ntidushobora kwitega kugaruka kwa Kristo mbere y’uko habaho ubuhakanyi bukomeye n’igihe kirekire cy’ubutegetsi bw’“umunyabugome.” “Umunyabugome,” wiswe na none ko ari “amayoberane y'ubugome,” “umwana wo kurimbuka,” ndetse na wa “mugome” byerekeza ku butegetsi bwa Papa ari bwo bwagombaga gutegeka mu gihe cy'imyaka 1260 nk'uko byari byaravuzwe n'ubuhanuzi. Icyo gihe cyarangiye mu mwaka wa 1798. Kugaruka kwa Kristo ntikwashoboraga kubaho mbere y’icyo gihe. Pawulo atanga umuburo we ukumvikana mu gihe cyose cy'ubukristo kugeza mu mwaka wa 1798. Nyuma y’icyo gihe rero ni ho ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bugomba kwamamazwa.

Loading comments...