UMUGABANE WA KABIRI. Niba Umusomyi yifuza gusobanukirwa n'uburyo buzakoreshwa mu minsi ya vuba..

2 years ago
1

Ku byerekeranye n'umutimanama, nta muntu ukwiye guhatwa. Nta muntu ukwiye kugenga intekerezo z'undi, ngo afatire undi umwanzuro cyangwa Ngo amugenere inshingano akwiriye gusohoza. Imana iha umuntu wese umudendezo wo gutekereza, kandi agakurikiza ibyo yemera. Umuntu wese muri twe azimurikira ibye imbere y'Imana. Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufata imiterere, imikorere ye ndetse n'imitekerereze bye bwite ngo abishyire mu wundi. Mu bintu byose aho ari ngombwa kugira ihame rikurikizwa, buri wese akwiye kumenya adashidikanya mu mutima we.(Abaroma 14:12,5). Mu bwami bwa Kristo, nta gukandamiza kubamo kandi nta guhatira abandi uko bakwiye kwitwara.* *Ntabwo abamarayika bo mu ijuru banzanwa Ku isi no gutegeka, cyangwa gushaka icyubahiro, ahubwo baza ari Intumwa zuzuye impuhwe kugira ngo bafatanye n'abantu mu kuzahura inyokomuntu.* *{UIB 429}*

Loading comments...