Umugabane_wa_1.Niba Umusomyi Yifuza Gusobanukirwa N'Uburyo Buzakoreshwa Mu Minsi Ya Vuba,.

2 years ago
1

Niba twifuza gusobanukirwa neza ubugome bwa Satani bwakozwe mu gihe cy'imyaka amagana menshi, budakozwe n'abatarigeze kumenya Imana, ahubwo bukaba bwarakozwe n'abakristo bakoreshejwe n'abakristo, dukwiriye gusa kureba amateka y'itorero rya Roma. Muri ubwo buhendanyi bukomeye kandi bunyuranye nimwo umutware w'ibibi byose asohoreza umugambi we wo gusebya Imana no guheza umuntu mu butindi. Kandi nk'uko tubona uko Satani ashobora kwiyoberanya, agasohoza umugambi we yifashishije abayobozi b'itorero, dushobora gusobanukirwa neza impamvu arwanya Bibiliya cyane. Iki Gitabo nikiramuka gisomwe, imbabazi n' urukundo by'Imana bizahishurwa; bizagaragara ko Imana itagira n'umwe yikoreza umutwaro uremereye. Nta kindi idusaba uretse umutima umenetse, ushenjaguwe, wicisha bugufi, n'umwuka wo kumvira.
Niba umusomyi yifuza gusobanukirwa n'uburyo buzakoreshwa mu minsi ya vuba, akwiriye gusoma amateka y'ibyakozwe na Roma mu binyejana byashize. Niba ashaka kumenya uko ubupapa n'ubuporotesitanti bifatanyije bizagenza abanga gukurikiza inyigisho zabo, narebe umwuka Roma yakoresheje yanga Isabato n'abayikomeza.

Loading comments...