ibinyoma 2 by.NYIRINKINDI M.Aimable

2 years ago
4

Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe? 6Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, 7kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe. 9 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, 10n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. 11Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, 12kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

Loading comments...