1.IGIHE CYO GUCECEKA KIRARANGIYE IGIHE CYO KUVUGA KIRAGEZE By Aimable NYIRINKINDI

1 year ago
4

“Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.” (Ibyak 20:26, 27). Pawulo ntiyatewe ubwoba no kuba yakomeretsa abantu mu magambo, cyangwa ngo yifuze gukundwa no gushimagizwa ku buryo byamutera kwirinda kuvuga amagambo Imana yamuhaye ngo abigishe, ababurire cyangwa abahugure. Muri iki gihe, Imana yifuza ko abagaragu bayo babwiriza ijambo ryayo kandi bagashyira mu bikorwa ibyo iryo jambo risaba badatinya. Umugabura wa Kristo ntakwiriye kwigisha abantu ukuri kubanezeza gusa ngo ye kubabwira ukundi kuri gushobora kubatoneka. Akwiriye kuba maso akita ku buryo imico y’abantu igenda itera imbere. Igihe abonye ko bamwe mu mukumbi bagundiriye icyaha, nk’umwungeri udahemuka agomba kubabwira impanuro ziva mu ijambo ry’Imana zihuje n’ikibazo bafite. Igihe abaretse ngo bakomeze mu kwiyemera kwabo atababuriye, azabazwa ubugingo bwabo. Umugabura usohoza inshingano ye ikomeye agomba kwigisha abantu ashinzwe inyigisho nyazo zigendanye na buri ngingo yose y’ukwizera kwa Gikristo, akabereka icyo bagomba kuba cyo n’icyo bagomba gukora kugira ngo ku munsi w’Imana bazahagarare ari intungane. Uwigisha ukuri w’indahemuka gusa ni we ku iherezo ry’umurimo we uzasobora kuvuga nka Pawulo ati, “Amaraso ya bose ntandiho.” Ibyak 20:26. {INI 243.1}

Loading comments...