IBYOREZO N'AMATEGEKO Y'ICYUMWERU BIHURIRA HE UWO MWAMI ABENSHI AZABAKURAHO PE.

2 years ago
118

"Igihe (SATANI) yiyereka abana b'abantu nk'umuvuzi ukomeye ushobora kubakiza indwara zabo zose, azateza indwara n'ibyorezo kugeza aho imidugudu n'ibirorero bisigara ari amatongo n'ibidaturwa.

Na magingo aya ari ku murimo we. Satani arateza impanuka n'ibyorezo mu nyanja no ku butaka, umuriro wa kirimbuzi, umuraba ukaze, imyuzure, inkuba, imiyaga y'ishuheri, kubura epfo na ruguru, ibishyitsi hirya no hino kandi mu buryo bwinshi, imbaraga ze ziri ku murimo.

Yararika umwero w'ubutaka, maze inzara n'ubwihebe bigakurikiraho. Ahumanya umwuka wo mu kirere, maze abantu ibihumbi byinshi bakarimbuka. Ibyo byago bizarushaho kwaduka ku isi kandi ari nako birimbura. Kurimbuka kuzaba ku bantu no ku nyamaswa. " II 573.1 - II 573.2

Loading comments...