Ibyo Abagorozi barega Abadiventisti bishyize ukuri ahabona| Byumve byose

3 years ago
2

Abagorozi kimwe n'Abadiventisti bafite byinshi bahuriraho. Bose baruhuka ku munsi w’isabato, bagakoresha Bibiliya n'Umwuka w'Ubuhanuzi mu myemerere shingiro yabo.

Gusa ariko hari ibyo badahuza. Nugaranira na Bene Data bo mu Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi b'Abagorozi ntibazabura kukubwira ko Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi bari muri Babuloni, bihuje na Leta n’andi madini.

Banatunga agatoki gahunda zimwe na zimwe zirimo Ubukwe, Umubatizo, Ifunguro Ryera n’ibindi bikorwa mu buryo bw'ibinyoma.

Inyandiko igaragara ku rubuga ubugorozi.org rw’Abagorozi, ivuga birambuye ibyo [Abagorozi] barega Abadiventiste byemeza ko baguye kandi bari mu buyobe.

Iyo nyandiko ifite umutwe uvuga ngo “Abadivantiste mu buhakanyi”

ITABAZA yavuganye na Karahamuheto Jean Pierre, umuvugabutumwa mu Bagorozi akaba n'umwanditsi kuri urwo rubuga, atwemerera ko ibyo bihanditse ari impamo.

Kimwe mu byo avuga biri ku isonga ry’ibiranga Babuloni ni isabato y’ikinyoma, iruhukwa ku wa mbere w’iminsi irindwi (Sunday cyangwa Dimanche)

Si ibyo gusa, ibindi bashingirwaho bahamya Abadiventiste kuba mu buyobe na Babuloni birimo kutagira inyifato ikwiye mu gihe basenga.

Bamwe bati si ngombwa gupfukama buri gihe usenga, abandi bati ni ngombwa.

Inyifato ikwiye mu gihe cy'isengesho ni iyihe?

Mu gukuraho urujijo kuri iyi ngingo, turifashisha amagambo yose ari mu gice cya 32 cy'igitabo cya Ellen G. White cyitwa 'Ubutumwa Bwatoranyijwe 2, cyemerwa n'impande zombi (Abagorozi n'Abadiventisti)
https://itabaza.org/ibyo-abagorozi-barega-abadiventisti-bishyize-ukuri-ahagaragara/
___________________________

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza, hano: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Niba mufite igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama, inkuru cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Dukurikire cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org

#ItabazaTV
#Ubugorozi
#SDAChurch
#MusoniFlavien
#SammyCelestin
#Rwanda
#NzarambaEmmanuel
#HesronByilingiro
#Burundi

Loading comments...