Premium Only Content
Ibiranga umuntu ufite Mwuka Wera
Kuba umuntu agaragaza gutwarwa cyane mu by’umwuka mu buryo budasanzwe si byo gihamya kidakuka cyerekana ko ari Umukristo.
Ubutungane si ugutwarwa: ahubwo ni ukwegurira Imana ubushake bwacu bwose, ni ukubeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana; ni ugukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka; ni ukwiringira Imana mu bigeragezo, mu mwijima kimwe no mu mucyo.
Ni ukugendera mu kwizera atari mu bigaragarira amaso; ni ukwishingikiriza ku Mana tuyiringiye tudashidikanya kandi duturije mu rukundo rwayo.
Kumenya gusobanura neza uwo Mwuka Muziranenge ari we ntabwo ari ngombwa kuri twebwe. Kristo atubwira ko Mwuka Muziranenge ari Umufasha “Umwuka w’ukuri, ukomoka kuri Data.”
Ku byerekeye Mwuka Muziranenge, bivugwa neza ko mu murimo we wo kuyobora abantu mu kuri kose, “atazavuga ku bwe.”Yohana 15:26; 16:13.
Kamere ya Mwuka Muziranenge ni ubwiru. Abantu ntibashobora kuyisobanura kubera ko Imana itayibahishuriye.
Abantu bafite ibyo bitekerereza bashobora gushyira hamwe amagambo amwe y’Ibyanditswe Byera maze bakayongeraho imyumvire ya kimuntu, nyamara kwemerwa kw’ibi bitekerezo ntikuzatuma Itorero rikomera.
Ku byerekeranye n’ubu bwiru burenze cyane ubwenge bw’umuntu, icyiza ni ukwicecekera.
Umurimo wa Mwuka Muziranenge usobanurwa neza mu magambo ya Kristo avuga ati: ” Ubwo azaza, azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.” Yohana 16:8.
Mwuka Muziranenge ni we wemeza umuntu icyaha. Iyo umunyabyaha yemeye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, azashobozwa kwihana kandi akangurirwe umumaro wo kumvira ibyo Imana ishaka.
Ku munyabyaha wicuza afite inzara n’inyota byo gukiranuka, Mwuka Muziranenge amuhishurira Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Kristo yaravuze ati, ” Kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” “Ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.” Yohana 16:14; 14:26.
Mwuka Muziranenge ni igikoresho gihindura umuntu mushya kugira ngo agakiza kazanywe n’urupfu rw’Umucunguzi wacu kabashe kugira umumaro.
Mwuka Muziranenge ahora ashaka kwerekeza ibitekerezo by’abantu ku gitambo gikomeye cyatangiwe ku musaraba w’i Kaluvari, kugira ngo ahishurire ab’isi urukundo rw’Imana, kandi akingurire umutima wemejwe ibyaha kwakira ubutunzi bukomeye bwo mu Byanditswe Byera. Ellen White, Ibyakozwe n'Intumwa, IGICE CYA 5 - Impano ya Mwuka Muziranenge
_____________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677
Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:
Kuri @ITABAZA TV : https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: [email protected]
[email protected]
#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch
Credit: EllenWhiteAudio.org
-
LIVE
Chad Prather
13 hours agoHow God Turns Pressure Into Purpose
4,048 watching -
LIVE
LFA TV
11 hours agoLIVE & BREAKING NEWS! | WEDNESDAY 12/03/25
3,575 watching -
1:05:24
Crypto Power Hour
11 hours ago $3.50 earnedVanguard Finally! XRP ETF’s
32.1K7 -
13:40
ARFCOM News
17 hours ago $2.06 earnedHis Wife Got Cancer So They Took His Guns + DoJ's 2A Rights Division + Trump Slump Continues
11.6K10 -
13:19
Degenerate Jay
18 hours ago $1.96 earnedThis Fallout: New Vegas Discovery Could Change Everything
12.6K -
33:35
ArturRehi
21 hours agoNERVES OF STEEL - American Fighters Are not Easy to Frighten in Ukraine
12.6K4 -
2:05:17
BEK TV
1 day agoTrent Loos in the Morning - 12/03/2025
13K -
LIVE
The Bubba Army
23 hours agoTRUMP SAYS NO MORE INCOME TAX? - Bubba the Love Sponge® Show | 12/03/25
1,068 watching -
LIVE
FyrBorne
13 hours ago🔴Battlefield REDSEC Live M&K Gameplay: Testing Sleeper Loadouts
145 watching -
28:54
ZeeeMedia
17 hours agoREAL ID Non-Compliance Fees from 2026 & WW3 Escalation | Daily Pulse Ep 154
19.5K36