Ibiranga umuntu ufite Mwuka Wera

3 years ago
15

Kuba umuntu agaragaza gutwarwa cyane mu by’umwuka mu buryo budasanzwe si byo gihamya kidakuka cyerekana ko ari Umukristo.

Ubutungane si ugutwarwa: ahubwo ni ukwegurira Imana ubushake bwacu bwose, ni ukubeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana; ni ugukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka; ni ukwiringira Imana mu bigeragezo, mu mwijima kimwe no mu mucyo.

Ni ukugendera mu kwizera atari mu bigaragarira amaso; ni ukwishingikiriza ku Mana tuyiringiye tudashidikanya kandi duturije mu rukundo rwayo.

Kumenya gusobanura neza uwo Mwuka Muziranenge ari we ntabwo ari ngombwa kuri twebwe. Kristo atubwira ko Mwuka Muziranenge ari Umufasha “Umwuka w’ukuri, ukomoka kuri Data.”

Ku byerekeye Mwuka Muziranenge, bivugwa neza ko mu murimo we wo kuyobora abantu mu kuri kose, “atazavuga ku bwe.”Yohana 15:26; 16:13.

Kamere ya Mwuka Muziranenge ni ubwiru. Abantu ntibashobora kuyisobanura kubera ko Imana itayibahishuriye.

Abantu bafite ibyo bitekerereza bashobora gushyira hamwe amagambo amwe y’Ibyanditswe Byera maze bakayongeraho imyumvire ya kimuntu, nyamara kwemerwa kw’ibi bitekerezo ntikuzatuma Itorero rikomera.

Ku byerekeranye n’ubu bwiru burenze cyane ubwenge bw’umuntu, icyiza ni ukwicecekera.

Umurimo wa Mwuka Muziranenge usobanurwa neza mu magambo ya Kristo avuga ati: ” Ubwo azaza, azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.” Yohana 16:8.

Mwuka Muziranenge ni we wemeza umuntu icyaha. Iyo umunyabyaha yemeye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, azashobozwa kwihana kandi akangurirwe umumaro wo kumvira ibyo Imana ishaka.

Ku munyabyaha wicuza afite inzara n’inyota byo gukiranuka, Mwuka Muziranenge amuhishurira Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Kristo yaravuze ati, ” Kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” “Ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.” Yohana 16:14; 14:26.

Mwuka Muziranenge ni igikoresho gihindura umuntu mushya kugira ngo agakiza kazanywe n’urupfu rw’Umucunguzi wacu kabashe kugira umumaro.

Mwuka Muziranenge ahora ashaka kwerekeza ibitekerezo by’abantu ku gitambo gikomeye cyatangiwe ku musaraba w’i Kaluvari, kugira ngo ahishurire ab’isi urukundo rw’Imana, kandi akingurire umutima wemejwe ibyaha kwakira ubutunzi bukomeye bwo mu Byanditswe Byera. Ellen White, Ibyakozwe n'Intumwa, IGICE CYA 5 - Impano ya Mwuka Muziranenge
_____________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri @ITABAZA TV : https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Credit: EllenWhiteAudio.org

Loading comments...