Uko ubutegetsi bwa Kiliziya Gatulika bwaciye icyuho mu mategeko y'Imana

3 years ago
3

“Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya!” Mu gihe amahame n’inyigisho bivuguruzanya bibaye byinshi, amategeko y’Imana ni yo cyitegererezo kitibeshya kigomba gusuzumirwaho ibitekerezo byose, inyigisho n’amahame.

Umuhanuzi aravuga ati: “Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20).

Itegeko ryongera gutangwa rivuga riti: “Shyira ejuru uvuge cyane, we kugerura; rangurura ijwi ryawe nk’ikondera, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.”

Ntabwo habwirwa abanyabibi bari ku isi, ahubwo ba bandi Uwiteka yita “Ubwoko bwe,” ni bo bagomba gucyahwa kubera ibicumuro byabo. Yakomeje avuga ati: “Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye; nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka, ntirireke amategeko y’Imana yabo.” (Yesaya 58:1, 2).

Aha hagaragazwa itsinda ry’abibwira ko ari intungane kandi bagasa n’abagaragaza gushishikarira umurimo w’Imana. Nyamara gucyaha gukomeye k’Urondora imitima kugaragaza ko baribata amategeko y’Imana. - Ellen White, Intambara Ikomeye, IGICE CYA 26 - UMURIMO W’UBUGOROZI
___________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kuri @ITABAZA TV https://www.youtube.com/c/ITABAZA kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira.

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...