Ibyavuye mu iperereza Bikira Mariya yakoze ku muhungu we Mesiya

3 years ago
42

Yesu ntiyatangiye umurimo we akorera ibitangaza imbere y’abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda i Yerusalemu.

Mu iteraniro ryari mu rugo rwo mu mudugudu muto w’i Galilaya imbaraga ye ni ho yagaragariye, yongera ibyishimo mu birori by’ubukwe.

Bityo yagaragaje ko afitiye abantu impuhwe, kandi ko icyifuzo cye ari uko bagira umunezero.

Mu butayu bw’ibigeragezo, we ubwe yanyoye ku gikombe cy’umubabaro.

Yaje kugira ngo ahe abantu igikombe cy’umugisha, kandi mu isengesho rye yubashye imibanire y’abantu.

Avuye kuri Yorodani, Yesu yagarutse i Galileya.

Aha hagombaga kubera ibirori by’ubukwe i Kana, umudugudu muto wari hafi y’i Nazareti ; ibi birori byari iby’abavandimwe ba Yosefu na Mariya ; maze Yesu amenye ko bateranye, ajya i Kana, hamwe n’abigishwa be bararikwa muri ibyo birori.

Na none ahahurira na nyina, uwo bari bamaze igihe runaka badaherukana. Mariya yari yarumvise ibyabereye kuri Yorodani, ubwo yabatizwaga.

Iyi nkuru yari yarasakaye i Nazareti, kandi Mariya byamwibukije ibyari bihishe mu mutima we kumara igihe kirekire.

Kimwe n’abandi b’Isiraheli, Mariya yahoraga yibaza kuby’umurimo wa Yohana Umubatiza.

Na none yibuka ubuhanuzi bwatanzwe mu kuvuka kwe.

Noneho isano ye na Yesu imwongera ibyiringiro bundi bushya.

Ariko na none inkuru yuko Yesu yagiye mu butayu mu buryo budasobanutse yari yarageze kuri Mariya, maze yuzura agahinda n’umubabaro.

Uhereye igihe yumvaga inkuru ya Marayika ari mu rugo i Nazareti, Mariya yacukumbuye ikimenyetso cyose kimwemeza ko Yesu ari we Mesiya.

Imibereho ye myiza, ubuzima butari ubwo kwihugiraho, byemeje Mariya yuko nta kabuza Yesu yoherejwe n’Imana.

Ariko na none hakaza muri we gushidikanya no gucika intege, kandi yarahoraga yifuza igihe icyubahiro cye kizahishurirwa.

Urupfu rwari rwaramutandukanije na Yosefu, uwo bari basangiye ibanga ry’igitangaza cyo kuvuka kwa Yesu.

Ubu ntawe yari agifite wo kubwira ibyiringiro bye cyangwa ibimuteye ubwoba. Amezi abiri yari ashize yari yuzuye akababaro.

Yari yaratandukanye na Yesu, uwamugiriraga impuhwe maze akumva ahumurijwe; kandi yatekereje ku magambo ya Simiyoni ngo, “Kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.” (Luka 2:35); yibuka agahinda k’iminsi itatu ubwo yatekerezaga ko yari abuze Yesu by’iteka ryose; ariko afite umutima wuzuye amatsiko, yakomezaga gutegereza ko agaruka. - Ellen White, Uwifuzwa Ibihe byose, IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY’UBUKWE
_______________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri @ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...