Yohani umuhishuzi i Patmos| Uko yanditse Ibyahishuwe| Amateka ye ababaje ariko atera ibyiringiro

3 years ago
12

Imyaka irenze mirongo itanu yari imaze guhita Itorero rya Gikristo rishinzwe. Muri icyo gihe ubutumwa bwiza bwakomezaga kurwanywa.

Abanzi babwo ntibigeze bacogora kandi amaherezo bari barageze ku ntego yo gutuma ubutegetsi bw’umwami w’i Roma bubafasha kurwanya Abakristo.

Mu gihe cy’akarengane gakabije kaje gukurikiraho, intumwa Yohana yakoze ibishoboka byose kugira ngo akomeze ukwizera kw’abayoboke ba Kristo.

Yatanze ubuhamya abanzi be batashoboraga kuvuguruza kandi bwafashije abavandimwe be guhangana n’ibigeragezo bagiye bahura na byo bafite ubutwari n’ubudahemuka.

Igihe kwizera kw’Abakristo kwasaga n’ugukomwa hirya no hino bitewe no kurwanywa gukomeye bagombaga guhura nako, umugaragu wa kristo wari ugeze mu za bukuru kandi wahuye n’ibigeragezo, yavugaga n’imbaraga kandi ashize amanga agasubiriramo amateka y’umukiza wabambwe kandi akazuka.

Yashikamye ku kwizera kwe kandi buri gihe mu kwanwa ke hasohokaga ubu butumwa bushimishije agira ati: “uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje, intoki zacu zikamukoraho, ni we jambo ry’ubugingo;… ibyo twabonye tukabyumva, ni byo tubabwira.” 1yohana 1:1-3.

Yohana yararamye agera ubwo aba umukambwe. ubwe yiboneye gusenyuka kwa Yerusalemu n’amatongo y’urusengero rwaho rw’igitangaza.

Umwigishwa wabayeho kugeza nyuma y’abandi bose kandi wari warabaye incuti magara y’umukiza, yatanze ubutumwa bwagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko yesu yari mesiya, umucunguzi w’isi.

Nta muntu n’umwe washoboraga gushidikanya ukuri kwe, kandi binyuze mu nyigisho ze abantu benshi bakuwe mu kutizera.

Abayobozi b’abayahudi banze yohana urunuka bitewe no gushikama kwe mu murimo wa kristo.

Bavuze ko umuhati wabo wo kurwanya Abakristo ntacyo wari kugeraho igihe cyose abantu bazaba bacyumva ubuhamya bwa yohana.

Kugira ngo ibitangaza n’inyigisho za yesu bibashe kwibagirana, ni uko ijwi ry’umuhamya ushize amanga ryagombaga gucecekeshwa.

Kubw’ibyo yohana yahamagariwe kwitaba i Roma kugira ngo acirwe urubanza kubera kwizera kwe. ari imbere y’abatware inyigisho z’intumwa zaragoretswe.

Abahamya b’ibinyoma bamushinje ko yigisha inyigisho ziyobya zateraga umuvurungano. abanzi be biringiraga ko ibi birego bizatuma yicwa.

Yohana yisobanuye mu buryo bwumvikana kandi busobanutse, kandi kuvuga muri ubwo buryo bworoheje kandi bwumvikana byatumye amagambo ye agira ingaruka ikomeye muri bo.

Abamwumvaga batangajwe n’ubwenge bwe n’imvugo ye iboneye.

Nyamara uko yarushagaho gutanga ubuhamya bubatsinda ni ko urwango rw’abamuregaga rwakazaga umurego. umwami w’abami domisiyani yarushijeho kurakara.

Ntiyashoboraga kugisha impaka umuvugizi w’inyangamugayo wa kristo cyangwa ngo ahangane n’imbaraga yatumaga yohana avuga ukuri, ariko yafashe icyemezo cyo kumucecekesha. - Ellen G. White, Ibyakozwe n'Intumwa, IGICE CYA 56 - PATIMOSI
____________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Credit: EllenWhiteAudio.org

Loading comments...