Umuburo uheruka ku Badiventisiti batari maso|Gasopu ku basiribangira amategeko y'Imana muri Babuloni

3 years ago
18

“Hanyuma y’ibyo mbona Marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati; Iraguye, iraguye Babuloni ikomeye ! ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanya kandi byangwa. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. “

Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matinda anyuranye agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka w’1844.

Aha herekana ishusho iteye ubwoba y’idini mu isi. Uko abantu bakomeza kwanga ukuri, niko n’ubwenge bwabo burushaho gucura umwijima, imitima yabo ikinangira kugeza ubwo bahinduka akahebwe.

Uko basuzugura amagambo y’imbuzi Imana yabatumyeho, niko bazakomeza gusiribanga rimwe mu mabwiriza yayo yerekeranye n’amategeko icumi yayo, kugeza n’igihe barenganyirije abayakomeza.

Kristo yahinduwe ubusa kubwo gusuzugura Ijambo rye n’ubwoko bwe. Kubwo kwakira inyigisho z’iby’imyuka y’abadayimoni, amatorero yiyambuye ibyabazitiraga mu by’idini, maze kwizera mu by’idini bihinduka umwitero wo gutwikiriza gukiranirwa kwabo.

Kwizera ibyo imyuka mibi byakinguriye imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, nicyo gituma abamarayika babi baziganza mu matorero. - Intambara Ikomeye, IGICE CYA 38 - UMUBURO UHERUKA
_______________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kuri https://www.youtube.com/c/ITABAZA kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira.

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#SDAChurch
#Reformation
#Papacy

Loading comments...