Kwihuza kwa Kiliziya n’Ubuporotesitani, inzira nziza y'ishyirwamubikorwa ry'intego z'Ubupapa

3 years ago
2

Muri iki gihe Ubupapa bw’i Roma bwuzuye n’Ubuporotesitanti cyane kuruta mu myaka ya kera.

Mu bihugu bimwe aho Gatolika ifite abizera bake, kandi ubupapa bukaba bukora ibikorwa byo kwiyunga kugira ngo bwireherezeho abantu, uhasanga hari ukutita ku nyigisho zatumye amatorero y’ubugorozi atandukana n’ubutegetsi bw’ubupapa; igitekerezo gikomeje gutangwa, bagira bati, ‘ na mbere hose, ubu ntitugitandukanye cyane ku ngingo z’ingenzi nk’uko byari bimeze mbere, kandi akantu gato k’umwihariko kari kadutandukanyije kazatuma twumvikana na Roma.

Ibyo ni igihe Abaporotesitanti bahaga agaciro gakomeye umudendezo w’umutimanama w’umuntu wari waramaze kwigarurirwa. Bigishaga abana babo ko bakwiriye kugendera kure ubupapa kandi ko gushaka kugirana ubumwe na Roma, byaba ari ukugomera Imana.

Mbega uko muri iki gihe ibyo bitekerezo bitandukanye n’uko byavugwaga mbere!

Abashyigikiye Ubupapa bahamya ko itorero ryaharabitswe, kandi Abaporotesitanti bakomeje kwemera iyo mvugo.

Abantu benshi bemeza ko bidakwiriye gucira urubanza itorero ryo muri iki gihe kubera ibizira n’ibidatunganye byariranze mu gihe cy’imyaka y’ubujiji n’umwijima.

Basabye imbabazi z’ubwo bugome buteye ubwoba nk’ingaruka z’ibikorwa by’ubunyamaswa bwo muri icyo gihe kandi bemeza ko iterambere ryo muri iki gihe ryahinduye ibitekerezo by’itorero. - Intambara Ikomeye, IGICE CYA 35: IMICO N'IMIGAMBI Y'UBUPAPA
_______________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kuri https://www.youtube.com/c/ITABAZA kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira.

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#SDAChurch

Loading comments...