Premium Only Content

Pr Hesron yihakanye abizera bo mu Ruhango banze amabwiriza ya COVID-19| Dore ibyo yabavuzeho
Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa! Aka ya mvugo y’iwacu ngo ‘agahugu umuco akandi uwako’, niba uteganya kuba umukirisitu mu Itorero ry’Abadiventisiti menya ko hari ibyo uzasabwa kwitwararika nko kubahiriza Isabato, kwirinda icyaha n’igisa nacyo n’ibindi.
Niba uziko utazubahiriza ibivuzwe mu gika kibanziriza iki, uzafatwa nk’uwananiranye kandi igikurikiraho icyo gihe ni ‘Ukuguheza’.
Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko amategeko y’iri torero rifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mpuzamahanga kandi kuyubahiriza aba ari inshingano z’umwizera wese cyane ko hari inzego zegereye abakirisitu zishinzwe kubafasha mu kubibutsa ayo mategeko.
Ati “Abizera turagebera ariko burya ushobora kwegera umuntu wamushaka we ntagushake na kumwe umubyeyi abyara umwana akamunanira. Ku Itorero uwananiranye turamuheza kuko tuba twaramugoragoje. Kumwigisha, kumuha inama, kumugenderera, kumutumaho abandi bantu kugeza aho ananirana tukavuga ngo turamuheje.”
Itorero ry’Abadiventisiti ryubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo iyogezabutumwa, ubuzima bwiza bw’abakirisitu n’uburezi bujyana n’uburere.
Hari imvugo n’imyemerere ikunze kuvugwa ku Badiventisiti bamwe irimo kuba batemera gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufata indangamuntu n’ibindi byinshi.
Nk’urugero, mu minsi yashize mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho y’abantu batatu bavuga ko ari ‘Abadive’ banze kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa mu ntara y’Amajyepfo.
Aba bantu bagaragaye mu Karere ka Ruhango bavugaga ko badashobora no kongera kohereza abana babo ku ishuri kubera ko ‘Isi yarangiye’ kandi ibintu byo gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa ari ibya ‘Satani’.
Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko aba bantu batari abizera kubera ko ibyo bakoze binyuranyije n’amahame y’itorero.
Yavuze ko “Bashobora kuba barabaye Abadiventisiti ariko bakaba barahejwe mu itorero, gusa kubera ko bakomeje gufata iryo zina abantu bakabafata nk’aho ari Abadiventisiti. Burya mu itorero iyo umupasiteri yahagaze imbere akabwiriza abantu ngo abantu ntibambare agapfukamunwa, icyo gihe mwabyitirira itorero.”
Yakomeje agira ati “Aho umuntu ageza ngo umwana we ntakajye mu ishuri, byaba ari akaga! Nonese yavuga ko ari inyigisho twigishije twarashyizeho amashuri? Izo nyigisho nibwira ko zituruka mu bitekerezo bye. Ku bw’izo mpamvu uwo muntu akwiriye gusangwa akabwirwa ko ibitekerezo bye bitari ukuri yakwanga kumva agashyikirizwa ubuyobozi.”
Ku batitabira gahunda za leta nko gufata indangamuntu n’ibindi, Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko ari ‘Abasohoke’, bafata ibitabo by’Abadiventisiti bakabihindura bagendeye ku nyungu zabo n’abo bashaka kuyobya.
Ati “Ntaho Abadiventisiti bashobora kwandika mu bitabo byabo ngo ntimugakarabe, ntimukambare agapfukamunwa cyangwa ntimukajyane abana banyu mu ishuri.”
Yakomeje agira ati “Hari abasohoke bava mu itorero runaka, iyo yamaze kuvamo akavuga ngo nta ndangamuntu njyewe nshaka, indangamuntu ni icyaha, ni ikimenyetso cy’inyamaswa, bakavuga ngo ntibazatanga mituweli, abo bose rero ni imyumvire iri hasi ariko idakwiriye kwambara itorero ry’Abadiventisiti.” - IGIHE
______________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677
Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:
Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
#ItabazaTV
#HesronByilingiro
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch
-
2:00:32
Glenn Greenwald
10 hours agoWorld Finally Horrified by Israel's Atrocities in Gaza; Mass Starvation Expert Warns of Spiraling Crisis in Gaza; AOC Votes to Fund Israel's Iron Dome | SYSTEM UPDATE #489
105K148 -
Spartan
8 hours agoSpartan - Pro Halo Player for OMiT | Scrims vs OMiT Black
36.7K1 -
2:47:11
crgoodw1n
6 hours agoMonday stream Pt.2! Max Traders are almost here!
30.3K1 -
1:28:30
Gurk
6 hours ago $0.97 earnedMLB CO OP
31.8K -
1:46:27
Tim Pool
14 hours agoSin Frontera: The End of Illegal Immigration
206K71 -
3:42:40
VapinGamers
7 hours ago $1.80 earnedDestiny 2 - Edge of Fate Legendary Run and AD Testing RTMP Pass Thru - !rumbot !music
25.1K3 -
2:24:23
Joker Effect
6 hours agoULTRA MEGA STREAM! Let's review things... Also... Joker was right... again! What a surprise :) Also.. what the heck is @NetAxisGroup ?
17.4K -
1:01:11
Jamie Kennedy
1 day agoWhy the Epstein Cover-Up Still Matters | Ep 214 HTBITY W Jamie Kennedy
17.4K3 -
2:11:56
LIVE WITH CHRIS'WORLD
1 day agoLIVE WITH CHRIS'WORLD - WE ARE READY FOR ACCOUNTABILITY
12.7K9 -
1:47:49
PudgeTV
11 hours ago🔵 Mod Mondays Ep 68 | The Mike Church Show | Welcome to the New Internet
17.1K2