Premium Only Content

Rushenyi Patrice - Imana irahamagara
Imana irahamagara ni icyigisho cya Rushenyi Patrice gishingiye mu gitabo cya 1 Samweli 1 ahavuga ibyo kuvuka, gukura no guhamagarwa kwa Samweli.
Hariho umugabo w’i Ramatayimusofimu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w’Umwefurayimu.
Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba.
Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo.
Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b’Uwiteka ni ho babaga.
Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be, ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo.
Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.
Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”
Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo.
Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy’umuryango w’urusengero rw’Uwiteka.
Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.
Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.” 1 Samweli 1:1-11
__________
Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677
Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:
Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
#ItabazaTV
#RushenyiPatrice
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch
-
16:22
BlabberingCollector
2 days agoHarry Potter HBO: Addressing Some New Rumors!
2.29K2 -
4:01:30
Badlands Media
20 hours agoThe Narrative Ep. 37: The Sovereign War
174K32 -
11:23:54
SpartakusLIVE
13 hours agoMega SOLO Spartan Stream - 12 hours?! HA || Variety Later?!
103K -
4:55:23
Rallied
6 hours ago $19.00 earnedSolo Warzone Challenges All Night
45.7K3 -
4:53:38
Due Dissidence
16 hours agoTaibbi DEFENDS Weiss-CBS Deal, Pakman Producer SPILLS TEA, Massie CALLS OUT Trump Informant Claims
29.9K39 -
2:33:47
TheSaltyCracker
8 hours agoMedia Silent on Metro Attack ReeEEStream 9-07-25
148K287 -
56:27
Sarah Westall
9 hours agoEnd of Aging, Hydrogen Bomb Research, Serial Killers & Violent Behavior, Bipolar Research w/Dr Walsh
40.2K6 -
4:36:53
MattMorseTV
11 hours ago $17.56 earned🔴Sunday Gaming🔴
72.4K6 -
2:31:16
Joker Effect
7 hours agoINTERVIEWING Rumble Gaming community members: Viewbotting and how they see the current landscape.
31.9K3 -
1:45:53
Nerdrotic
10 hours ago $17.77 earnedUnravelling the Secrets of Skinwalker Ranch | Forbidden Frontier #115
99.1K6