Uko kurimbuka bigiye kugwa gitumo Abadiventisiti binangiye nk'uko byagendekeye Abisiraheli

3 years ago
9

«Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe. » Luka 19:42-44.

Ubwo Yesu yari mu mpinga y’Umusozi w’imyelayo yitegereje Yerusalemu. Ibyo amaso ye yabonaga muri uwo mujyi byari ibintu byiza kandi bituje.

Hari mu bihe bya Pasika, bityo Abisiraheli bari baraturutse impande zose baje kwizihiza uwo munsi mukuru w’ishyanga ryabo.

Hagati y’imirima n’ibiti by’imizabibu, ndetse n’uducuri dutoshye twari tudendejeho amahema y’abo bagenzi, hari udusozi turinganiye, amazu meza arimbishijwe cyane ndetse n’inkuta nini cyane zari zigose uwo murwa mukuru wa Isiraheli.

Mu kwishongora kwabo, abatuye i Siyoni basaga n’abavuga bati: “tumeze nk’umwamikazi kandi ntituzagira ikitubabaza”; kubera rero igikundiro bari bafite, bibaraga nk’abari mu bwishingizi bw’ijuru; nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera igihe umutwe w’abaririmbyi b’i bwami waririmbaga uti, « Umusozi wa Siyoni uri i kasikazi, uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose, ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye.» Zaburi 48:2.

Inyubako nziza cyane zari zigize ingoro y’Imana zagaragaraga zose. Imirasire y’izuba rirenga yamurikaga ku rwererane rw’inkuta z’uwo murwa zari zigizwe n’amabuye y’ubwoko bwa marubule maze ikabengeranira ku rugi n’umunara bya zahabu.

Ubwo «bwiza butagira inenge » ni bwo bwari ishema ry’ishyanga ry’Abayuda.

Ni nde Mwisiraheli wari kubyitegereza ngo abure gusabwa n’ibyishimo kandi ngo ye kubitangarira! Ariko Yesu we yatekerezaga ku bindi bintu birenze ibyo. « Ageze hafi abona umurwa arawuririra. » Luka 19:41. Ellen White, Intambara Ikomeye, IGICE CYA 1 - IRIMBUKA RYA YERUSALEMU
___________

Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri @ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...