Rushenyi Patrice - Ntugatere ububyara na Yesu

3 years ago

Iki cyigisho gishingiye mu gitabo cy'Umuhanuzi Yesaya 5 ahavuga 'Imana ishinja Abayuda ubuhemu'

Uherereye ku murongo wa mbere haravugan ngo "Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe.

Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw'uruzabibu ku musozi urumbuka.

Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y'umuzabibu y'ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y'amatafari ndende acukuramo n'urwina.

Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.

Yemwe mwa baturage b'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukize jyewe n'uruzabibu rwanjye.

Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?

Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye.

Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n'inkike yarwo, runyukanyukwe, kandi nzarurimbura.

Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n'amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura, kuko urutoki rw'Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n'Abayuda ni insina yishimiraga.

Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
__________

Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#RushenyiPatrice
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...