Umuhango wo gusezera Rutayisire, Umukuru w'Itorero rya Nyamirambo bikekwa ko yishwe n'umukozi we

3 years ago
9

Ku wa 22 Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
mu Rwanda (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati
w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire
George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

Rutayisire George yari umwe mu Bakuru b’Itorero ry’Abadiventisiti
b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore Ndayambaje Bahati wo mu Karere ka Musanze ngo yari
amaze icyumweru akorera Rutayisire George mu rugo ku Kicukiro
mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru dukesha Kigali Today ivuga ko uwo musore yari amaze igihe
gito avuye muri urwo rugo bamwirukanye kuko yangije igikoresho
cyo mu rugo.

Ngo yagarutse aje kwiba amafaranga muri urwo rugo ariko asanga
nyiri urugo ari mu nzu baragundagurana bivamo kumwica, atwara
n’amafaranga asaga ibihumbi 400 by’u Rwanda.

N’ubwo uyu musore avuga ko kwica uwo Rutayisire byabaye
impanuka, nyamara yahise atoroka, akaba yafatiwe muri Kimironko
mu Mujyi wa Kigali.

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye
ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Elder Rutayisire
Georges wabereye mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa
Karindwi ruri i Masoro muri Kaminuza ya AUCA.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi b’Itorero bo mu
Mujyi wa Kigali mu matorero atandukanye na Komferanse.

Nyuma y’uyu muhango, wo mu rusengero Bwana Rutayisire
yashyinguwe ku wa 23 Gashyantare 2021 mu irimbi ry’I Rusororo,
aho ategerereje kugaruka kwa Yesu.

Twifurije umuryango we, inshuti n’abavandimwe gukomera.
_______________
Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#RutayisireGeorges
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...