Premium Only Content

Munyakazi Sadate ntazahagarika kwamagana ubutinganyi mu Rwanda/Bibiliya iciraho iteka abatinganyi?
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko ababajwe n’uko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson, aherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’uwo bahuje igitsina.
Inkuru yo kwambikwa impeta kwa Tierra Monay yatangiye gusakara, inavugwaho cyane guhera kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri iki gikorwa kibaye.
Mu bayivuzeho harimo Sadate wasabye Leta kwamagana iki gikorwa. Ubutumwa yatambukije kuri Twitter buragira buti: “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi, abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire.”
Yakomeje yamagana iki gikorwa ati: “Twamaganye ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.”
Yakomeje asobanura ko kuba Kapiteni Monay yambitswe impeta n’umukobwa mugenzi we birenze kuba ishyano ryacitse umurizo, ahubwo ngo igihugu cyabaye igihunyira. Ati: “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo igihugu kibyaye igihunyira ubwo cyibarutse ubutinganyi.”
Sadate yaboneyeho gusaba ko Tierra Monay yamburwa inshingano ya Kapiteni mu ikipe y’igihugu hamwe n’ubwenegihugu. Ati: “Uwo Capitaine niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.”
Abatanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Sadate ntibabuvugaho kimwe. Hari abemeranya na we ko koko ibyo Tierra Moray yakoze ari ‘ishyano’, abandi bavuga ko ari uburenganzira bwe, cyane ko mu gihugu nta tegeko ribimubuza.
Bwiza yabajije Sadate niba yumva ibyo Tierra Moray yakoze atari uburenganzira bwe, asubiza ati: "Mu muco nyarwanda dufata biriya bakoze nk’amahano ndenga kamere, nta burenganzira umuntu agira bwo gukora amabi no kuyamamaza."
Ku kuba nta tegeko riri mu Rwanda rikumira kubana kw’abahuje ibitsina, Sadate yagize ati: "Kuba mu Rwanda nta mategeko ahari yamagana ubutinganyi nibyo ariko nta n’amategeko ahari abwemera au contraire Umuco karemano Nyarwanda ntiwemera ubutinganyi, ikindi kdi hari itegeko nshinga riteganya abagize Umuryango ko ari Umugabo, Umugore n’abana hari n’Itegeko rigenga Umuryango riteganya ko Ubushyingirane bwemewe ari ubukozwe n’Umugabo umwe n’Umugore umwe ntago rero iryo tegeko ryemera ubushyingiranwe bukozwe n’Umugore ku mugore cga Umugabo ku mugabo."
Tierra Monay yambitswe impeta n’uwitwa Amanda Thompson muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Gicurasi 2021.
- Basketball: Kapiteni w’Amavubi agiye kurushinga n’uwo bahuje igitsina
- Igihugu kibyaye igihunyira ubwo cyibarutse ubutinganyi - Sadate Munyakazi
_____________
Click the following links to Subscribe to our Channels
ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Visit us: https://itabaza.org/
Contact us:
Call & WhatsApp: (+250)788824677
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/
#ItabazaTV
#Rwanda
#Burundi
#SDAChurch
-
LIVE
iCheapshot
4 hours agoCall of Duty: Black Ops Campaign
41 watching -
4:39:16
Meisters of Madness
5 hours agoMadness in a Pod
6891 -
2:25:11
TheSaltyCracker
3 hours agoTrump Is Not Dead ReEEeStream 8-31-25
49.2K75 -
HELMETFIRE
1 hour ago🟢GAMING WITH FIRE EP9🟢
587 -
1:24:08
Jean-Claude@BeyondMystic
13 hours ago🌀 THE WACKY WOO SHOW 3I ATLAS ALIEN INVASION with DICK ALLGIRE & JC - AUG 31 , 20254
34.9K46 -
2:26:21
vivafrei
12 hours agoEp. 279: Patel's GF Sues for Defamation! Rogue Judges vs. Trump! Raja Jackson, Kick Stream & MORE!
134K67 -
18:52
Colion Noir
9 hours agoCourt Rules You Don't Need AR-15s For Self Defense, Mayor's Message If You Love Kids Ban AR-15s
25.9K59 -
1:56:25
Nerdrotic
5 hours ago $7.60 earnedThe Mysteries of Mars and the Moon with Mike Bara | Forbidden Frontier #114
28.3K7 -
1:11:31
The Mel K Show
3 hours agoMel K & Chas Holloway | An Opposing Theory: The AI & Tyranny Question | 8-31-25
26.9K4 -
LIVE
IsaiahLCarter
2 days ago $0.76 earnedGrandmasters and Heretics || APOSTATE RADIO #027
57 watching