Uvuga ko nta myaka ijana abibwirwa n'iki? Pr Ezra Mpyisi wujuje imyaka 100 yavuze ku mibereho ye

2 years ago
22

Pr Ezra Mpyisi ni umukambwe w'inararibonye benshi bahamya ko bishimira uburyo abwirizamo.

Yavukiye i Nyanza mu 1922 ku ngoma y'umwami Yuhi V Musinga.
Ubugimbi bwe yabubayemo ku ngoma y'umwami Mutara III Rudahigwa waje gufata izina rya Charles Leon Pierre.

Nyuma yo kwakira Abamisiyoneri b’abagaturika uyu mukambwe ari muri bake babashije gukandagira mu ishuri.

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bitandukanye ndetse nyuma ayakomereza muri Zimbabwe muri Kaminuza y'Abadiventisiti yitwa Solusi aho yakuye impamyabushobozi muri Tewolojiya.

Mpyisi mu 1944 ni bwo yasezeye ku busiribateri ahitamo kubaka urugo. Yabyaye abana umunani harimo abahungu barindwi n'umukobwa umwe.

Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo, muri 1959 nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa na we byamugezeho ndetse nk'umuntu wari umuvugizi w’Abadiventisiti ku ngoma y'Umwami yakomeje kubikora n'aho yari ari mu buhungiro.

Yagiye yubaka amashuri atandukanye yigisha Bibiliya mu Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yahagaritse gukora nk'umumisiyoneri mu 1992, agararukana n'umuryango we mu Rwanda mu 1996.

Yahise atangiza ishuri ry'Abadiventisite rya UNILAK ari na ryo shuri ryambere ryigenga ryari rije mu Rwanda.

Si ibyo gusa kuko yaje no gutangiza irindi shuri rya Bibiliya i Nyamirambo nubwo ashaje ariko ntimubuza kuba hari uturimo agikora tujyanye n'imbaraga ze.

Yararanzwe no gukunda umurimo ari na byo urubyiruko rwinshi rukwiye kwigira kuri uyu mukambwe.

Tumwifurije Yubile nziza y'Imyaka 100

Happy Birthday Pr Ezra Mpyisi

Video: PASTOR EZRA MPYISI OFFICIAL
____________
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/
Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#EzraMpyisi
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...