Hadutse ubwoko bushya bwa Omicron bwanduza n’abakingiwe COVID-19

2 years ago
4

Abashakashatsi bo muri Denmark babonye ko Omicron yihinduranyije yikoramo ubundi bwoko bise BA.2. Bavuga ko ubu bwoko bushya bwandura cyane kurusha ubwari busanzweho bwa BA.1

Igiteye ubwoba kurushaho ni ngo bwanduza n’abakingiwe COVID-19.

N’ubwo henshi ku isi abantu bakingiwe ndetse hamwe bakaba barahawe urukingo rwa gatanu, ngo ubudahangarwa bwabo ntibuhangamura BA2.

Iyi virusi ngo iri kwanduza cyane abantu bo mu Burayi no muri Aziya.

Abakozi bo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO bavuga ko buriya bwoko bushya bwa Omicron buri kwiyongera cyane kandi ngo ibihugu bigomba gukaza ingamba zo kubwirinda.

Hari umuganga witwa Trevor Bedford uvuga ko ubwandu bwa BA.2 bungana na 82% by’ubwandu buri kugaragara muri Denmark, bukangana na 9% mu Bwongereza ndetse na 8% muri Amerika.

Ikindi kiri kuvugwa ni uko ubu bwandu bukwirakira cyane ariko icyo abahanga bataramenya neza ni ukumenya niba koko bwanduza n’abakingiwe.

Ikibazo bibaza kandi ni ukumenya uko ubuzima bw’abigeze kwandura BA.1 bakayikira buzamera nibandura ubwoko BA.2

Inkuru nziza ni uko buriya bwandu butazahaza uwakingiwe ngo abe yashyirwa mu bitaro.

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Omicron bwageze mu Rwanda mu Ukuboza, 2021.

Leta yahise ifata ingamba zikomeye zo kuyirinda.

Muri iki gihe ariko, Leta yongeye koroshya ingamba zo kwirinda ubu bwandu gusa ntawamenya uko bizagenda nibigaragara ko ubwoko BA.2 burushije ubukana ubwa BA.1 bwa Omicron yari isanzwe.

Courtesy: Taarifa
____________
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha igice icyo ari cyo cyose cy’iyi videwo, banza utuvugishe. Kubikora utabifitiye uburenganzira ni ukurenga ku mategeko

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...